Yafunguwe nyuma y’uko umwana we w’umukobwa w’imyaka 4 amusabiye imbabazi kuri Perezida Kagame

Ndayisenga Yassine wari ufungiwe gukoresha ibiyobyabwenge,yaraye afunguwe,ni nyuma y’uko umwana we w’umukobwa w’imyaka 4 amusabiye imbabazi kuri Perezida Paul Kagame.
Mu bihe byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu Uyu mwana w’umukubobwa uzwi ku izina rya Gisubizo Swariha yagaragaye ku ifoto ateruwe n’umukuru w’igihugu .

Mu masaha ya saa tanu zishyira saa zita z’amanywa kuri ki cyumweru twaraye dusoje, nibwo Ndayisenga Yassine yasohotse muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.

Yassine yahise yerekeza mu biro by’abayobora gereza guhabwa ibyangombwa by’uko afunguwe, nyuma ahura n’umuryango wari waje ku mwakira.

Intandaro y’ifungurwa rya Ndayisenga Yassine wari ufungiye gukoresha ibiyobyabwenge n’uguhura k’umukobwa we na Perezida Kagame ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Nyuma yo gufungurwa n’imbabazi z’umukuru w’igihugu umukobwa we abigizemo uruhare, Ndayisenga Yassine avuga ko atazongera gukoresha ibiyobyabwenge kandi ngo agiye kugira uruhare mu kubirwanya.

Umuhoza Assouma, umugore wa Ndayisenga Yassine avuga ko igihe umugabo yari amaze muri gereza urugo rwari rwatangiye guhungabana.
Umuryango wa Yassine ushimira byimazeyo umukuru w’igihugu watanze imbabazi.

Ndayisenga Yassin yari yarakatiwe gufungwa imyaka 2 akaba yari amaze gufungwa amezi 8 gusa.
Itegeko Nshinga ry’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 109 rivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.

dasubika

About dasubika

Pray_Work_Relax

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *