Umunsi w’urubyiruko usanze rucyugarijwe n’ubushomeri

Umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko wizihizwa kuri uyu wa gatanu usanze hakiri urubyiruko rw’u Rwanda rucyugarijwe n’ubushomeri.
Uru rubyiruko ruratakambira leta ko yakongera imbaraga mu gushyigikira imishinga minini yagirira akamaro abatari bake.

Kuri ubu urubyiruko rwinshi by’umwihariko abaciye mu ishuri bumvikana nk’abemeye noneho ko leta itababonera kazi uko bakabaye.
Mu bitekerezo byabo humvikana gushaka kwirwanaho.
Urugero ni Uwamahoro Claudine wo mu murenge wa Gikomero mu karere ka Gasabo,akirangiza amashuri yisumbuye yahise akora umushinga muto w’ubuhinzi kuko yari azi neza ko bitamworohera kubona akazi ka leta.

Kuba hari urubyiruko rutagifite imyumvire yo gutega amaboko leta ntibivuze ko hatakigaragara abadafite ibyo bakora, muri aba hari abavuga ko bafite ibitekerezo by’ibyo bakora ariko ngo bakabura aho bagaragariza ubumenyi bwabo no kububyaza umusaruro.

Urubyiruko rusaba leta ko kuri iyi nshuro noneho yakora ibishoboka byose ikongera imbaraga mu gushyigikira imishinga minini y’urubyiruko ku buryo yagirira akamaro umubare munini w’urubyiruko.

Inzego za leta zumvikana nk’iziteguye gushyira mu bikorwa ibisabwa n’urubyiruko, igihe baba bibumbiye mu mashyirahamwe kandi bagakora imishinga ifatika.

Hari amakoperative y’urubyiruko yagiye ashingwa ariko nyuma y’iminsi mike cyane akaburirwa irengero.
Ibi ngo bisubiza irudubi icyizere urubyiruko rugirira gahunda yo kwishyira hamwe.

Ubwo umukuru w’igihugu yarahiriraga kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka 7 iri imbere, yumvikanye ashyira imbere cyane gukorana n’urubyiruko, ibi bishobora guca amarenga ko imbere h’urubyiruko rw’u Rwanda haba hari amahirwe.

dasubika

About dasubika

Pray_Work_Relax

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *