RWANDA: MINALOC YATANGAJE IBYICIRO BISHYA BY’UBUDEHE

Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu iranyomoza amakuru yagiye atangwa n’abaturage batandukanye bavugaga ko haba hari abayobozi b’inzego z’ibanze bashyize abaturage mu byiciro by’ubudehe badakwiriye bagambiriye kwerekana ko nta bakene bakirangwa aho bayobora.Ibi iyi Ministeri yabivuze kuri uyu wakane mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yerekanaga ibyiciro bishya by’ubudehe.

Ubwo hakorwaga ivugurura mu byiciro bishya by’ubudehe nyuma yo gusanga ibyahozeho bitari bigendanye n’igihe ,hari abaturage bagaragaje kutishimira ibishya bashyizwemo bavuga ko bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze ibi byiciro babihuzaga n’imihigo bahize bakanga kugaragaza ko bafite abakene benshi bigatuma bashyira abaturage mu byic iro bitabakwiriye

Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko ibyo abaturage bavugaga ataribyo ngo kuko Ministeri yikurikiraniye iki gikorwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane ubwo hatangazwaga uko ibyiciro bishya biteye, Dr.Alivera MUKABARAMBA umunyamabanga wa leta muri minaloc ushinzwe imibereho y’abaturage yabwiye itangazamakuru ko ibi bidashoboka ahubwo ngo hari bamwe mu baturage batanyurwa n’ibyo bashyizwemo

Dr. MUKABARAMBA Alivera atanga urugero rw’aho abaturage bose bashakaga kwishyira mu kiciro cya 1 cy’abakene bakabije ,aho umuntu abona bimugoye ifunguro rya buri munsi cg agaharira undi babana ,ibi rero ngo byagombaga guhindurwa

Ibyiciro bishya by’ubudehe ni 4 bivuye kuri 6 byariho ,icya mbere cy’abakene bakabije cyihariye 16% by’abaturage bose .icya 2 kirimo 29% icya 3 ari nacyo kirimo benshi cyihariye 53% naho icyanyuma cy’abafite imibereho myiza ihanitse kingana na 0’5% by’abaturage bose ,ibirebana no kwishyura mituelle de sante hakoreshejwe ibi byiciro ,icya 1 gifashwa na leta, icya 2 n’icya 3 bakishyura 3 naho abo mu cya 4 bakishyura 7

Royal Tv

About Royal Tv

Opposite Top Tower Hotel P.O BOX 5826, Kigali Rwanda Tel : +250 785 392 225 | + 250 727 392 102

3 comments on «RWANDA: MINALOC YATANGAJE IBYICIRO BISHYA BY’UBUDEHE»

  1. Ndinayo says:

    Ni gute umuntu yabona urutonde rw’ibyiciro by’ubudehe kuri internet kugirango umuntu amenye icyiciro abaruriwemo n’abantu bamubaruyeho bitabaye ngombwa ko umuntu ajya kumurenge?

  2. BATESI says:

    UMWARIMU NTAKWIYE IKICIRO CYA 3 AKWIYE ICYA ABARIMU GUSA KUKO NTABWO AFATWA NKABANDI BAKOZI

  3. mucyo says:

    hhhhhh, abo bakozi c babikuriranye hehe, ko tutababonye, ark ubu turacyari abantu bakibeshwa, ubwo rero hasinywe za mission kand mufite ibindi mwijyiriyemo, ibibyiciro byubudehe birimo umwanda gusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *