REMA n’umujyi wa Kigali batangiye gufungira abafite ibikorwa ahafatwa nko mu bishanga

Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije REMA n’umujyi wa Kigali batangiye gufungira abafite ibikorwa ahafatwa nko mu bishanga hano mu mujyi wa Kigali,Ni nyuma y’igihe gito abarebwa n’iki cyemezo bahawe gasopo ko nibatimura ibikorwa byabo mu maguru mashya bizafungwa.

Kuva kuri uyu wa gatatu, bimwe mu bikorwa biri munsi y’umuhanda w’ahazwi nko kinamba ugana ku Gisozi, ubu birafunze.
Ibyo birimo Companyi y’abashinwa ikora imihanda hano mu Rwanda izwi nka China Road , ndetse n’uruganda rutunganya ifu y’ibigori ruzwi nka Skekina.

Birasa n’aho umujyi wa Kigali na REMA ari byo biyoboye iki gikorwa n’ubwo hari n’izindi nzego nka Minisiteri y’ibidukikije n’iyubutegetsi bw’igihugu.

Hari n’abavuga ko bari baramenyeshejwe iki cyemezo cyo kuvana ibikorwa byabo mu bishanga ariko bakagorwa cyane no kwimuka bitewe n’imiterere y’ibikorwa byabo abo ni China Road, Companyi ikora imihanda ifite ahantu hagari hari amakamyo n’ibimashini binini bikora imihanda .

Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ididukikije n’umujyi wa Kigali bumvikana nk’abatazihanganira umuntu wese ufite ibikorwa mu gishanga kandi akaba atanafite ibyangombwa.

N’ubwo bimeze bitya ariko, hari abafite ibikorwa basanga bakwiye kongererwa igihe cyo kwitegura kuvana ibikorwa byabo, bitaba ibyo ngo bazagira igihombo cyangwa ibikorwa bakoraga bidindire.

Icyemezo cyo gukura ibikorwa by’abantu mu bishanga kigamije gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali, ariko hari abashinjwa kurengera basatira n’ibishangwa ubwabyo.

Abenshi mu barebwa n’iki cyemezo n’abafite ibikorwa bigari ku buryo bishobora kugorana ku byimura mu gihe gito gishoboka.

dasubika

About dasubika

Pray_Work_Relax

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *