NYARUGENGE: Abaturage basabwe guhingira ku gihe kandi bagakoresha inyongeramusaruro

Ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga cya 2018A , Akarere ka Nyarugenge kasabye abaturage guhingira ku gihe kandi bagakoresha inyongeramusaruro

Mu muremge wa Kanyinya ho mu karere ka Nyarugenge , niho katangirije igihembwe cy’ihinga cya 2018A,

Aka akrere kagizwe n’imirenge myinshi iri mu mujyi dore ko kanabarizwa muri 3 tugize umujyi wa Kigali, kasabye abaturage batari n’abake bashingira ubuzima bwabo ahanini ku buhinzi kwitabira guhingira ku gihe ntibarenze uku kwezi kwa cyenda kandi bagasabwa gukoresha inyongera musaruro n’imbuto z’indobanure , kuko ibi ngo byohererejwe abaturage ku tugali nubwo bagomba nabo kugira amafaranga make batanga dore ko bitangwa kuri gahunda ya nkunganire.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uuhinzi n’ubworozi RAB ,nacyo kivuga ko nta kibazo cyo kubona imbuto n’inyongeramusaruro gihari ngo kuko binyuze mu bitwa aba grodula, abahinzi bagomba kubona ibyo mu buryo bworoshye .

Bamwe mu bahinzi bo muri uyu murenge wa Kanyinya bavuga ko bagiye gufatiraho koko bagahinga kare kandi bagakoresha ifumbire ngo bizeye umusaruro mwiza mu gihe imvura yaba ikomeje kugwa neza dore ko ngo yatangiriye kugihe.

Akarere ka Nyarugenge kagizwe n’imirenge 10, irindwi yose ntibarirwamo ubuhinzi, ariko 3 muriyo ariyo Uyu wa Kanyinya watangirijwemo iki gihembwe, kongeraho Kigali na Mageragere ngo yihariye ½ cy’abaturage kandi bashingira ubuzima bwabo ahanini ku buhinzi n’ubworozi .
Aka karere ka Nyarugenge ngo kiteze umusaruro ubarirwa kuri Toni 4,6 kuri hectare ku bigori naho ibishyimbo bakeza ku kigero cya toni 2 kuri hectare bitandukanye nuko ubushize ibigoli byari kuri Toni 4 kuri hectare nubwo byibasiwe na Nkongwa.

dasubika

About dasubika

Pray_Work_Relax

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *