Minisiteri ishinzwe kubungabunga ibidukikije irasaba abanyarwanda gutera ibiti bihagije

Mu  gihe  u  Rwanda rufite  intego y’uko  30 %  by’ubuso bwose  bw’igihugu bugomba  kuba  buteye  amashyamba, ministeri  ifite  kubungabunga  ibidukikije n’umutungo  kamere  mu nshingano zayo, irashishikariza abanyarwanda gukomeza  gutera ibiti byinshi,ndetse bagabanya n’umuvuduko mu gusarura amashyamba atarera.

Ubwo ni ubutumwa  bwatangiwe  mu muganda ngaruka kwezi wo  wabaye ku wa 6, umuganda wabereye  mu karere ka gasabo mu  gice cyahariwe inganda.

Gutera ibiti  by’ubwoko  butandukanye mu gihugu nicyo  gikorwa  ahanini cyaranze  umuganda usoza ukwezi, ku rwego  rw’igihugu rero umuganda wabereye mu gice cyahariwe  inganda ( Special Economic Zone),ahari hateraniye umubare w’abaturage babarirwa mu bihumbi 3,bose  ubona bashishikajwe  no gutera  ibiti byo soko  y’umwuka mwiza ibinyabuzima  bihumeka.

umubare munini w’abaturage b’u Rwanda  bakaba  bacyifashisha inkwi , amakara, n’ibyatsi mu guteka  no tunganya ibyo  barya, hakaba hararebwe icyo basabwa kugira ngo bagere kubikenewe. 

Ibyo byabwirwaga abaturage banyuranye harimo n’abafatanyabikorwa b’imena mu guteza imbere igihugu ,bitewe  n’uburyo bashyize mu  ngiro  ibyo basabwa kuzamura birebana n’imyumvire.

Gusa iyo batubahirije ibisabwa biganisha  ku iterambere, bigora igihugu mu  kwesa imihigo mu  gihe  cyihaye.

Umuganda  wo  ku wa Gatandatu, wahujwe n’umunsi u  Rwanda rwizihizaho isabukuru y’ibiti n’amashyamba,kubw’iyo  mpamvu, umuganda  wari watumiwemo  Minisitri  ushinzwe ibidukikije muri Congo Brazaville, Madame Roselie Matondo, umuganda  w’abanyarwanda ukaba ari kimwe mu byamutunguye.

Yavuze ko mu  Rwanda  hatoshye, kandi ko yashoboye  kubona ko ubutaka  bubungabunzwe neza, avuga ko uburyo mu Rwanda  bakora  umuganda  byo rero  ari umwihariko.

Yagize ati ” Mu byukuri  natwe  twizihiza  umunsi  mukuru  mpuzamahanga  w’ibidukikije,  ariko  nta  muganda  tugira,  aka kantu  ni  agashya mboneye  I  Kigali amahanga  agomba kwigira  ku  Rwanda”.

Ministeri y’umutungo kamere, ivugako u Rwanda rwihaye  gahunda  ndakuka  ko nibura  ubuso bwarwo bungana na 30%  bugomba kuba buteyeho amashyamba, mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere,ari nayo mpamvu umuganda waranzwe no gutera ibiti bihagije, mu gice  cyahariwe inganda, kugirango nibimara  gukura bizabashe kuzana  umwuka  uhangana n’ibyuka bibi bisohoka muri  izi nganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *