Kugeza ubu mu Rwanda hari abaganga 2 gusa bazi ibaga ndwanyabusembwa .Plastic Surgery

Kugeza ubu mu Rwanda hari abaganga 2 gusa bazi ibaga ndwanyabusembwa , Plastic Surgery mu ndimi z’amahanga.
Ibi bituma u Rwanda rwitabaza abagiraneza bava mu mahanga kugira ngo baze kunganira aba baganga mu kuvura abafite ibibazo bikeneye ubwo buvuzi bwo kubaga mu buryo bwa gihanga.

Uyu ni umunsi wa kabiri w’ibikorwa by’inzobere z’abaganga baturutse mu bwongereza mu budage muri Australie n’ahandi.
Bari mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK bari gufasha mu kubaga abantu bafite ibibazo byo kuvunika amagufa ariko n’igice cy’umubiri nacyo kikavaho ku buryo uwavunitse asigaranga ubusembwa.

Abaganga 2 bazi ibaga ndwanyabusembwa mu gihugu cyose bashobora gusobanura impamvu nyayo y’uko abunganira muri ubu burwayi bakenewe koko.

Pastor Osee Ntavuka , umunyarwanda uba mu bwongereza akaba agira uruhare mu kuzana aba baganga b’abanyamahanga baza kabiri mu mwaka,asanga igihe kigeze kugira ngo hitabwe no guhugura abaganga b’imbere mu gihugu.

Aba baganga b’inzobere mu ibaga ndwanyabusembwa bazamara icyumweru bafasha abakeneye ubwo buvuzi bwa gihanga, Umubare w’abo bazavura ntuzwi neza ariko biteganijwe hari bagenzi babo barenga 30 bazaza mu Rwanda mu kwezi kwa 3.

dasubika

About dasubika

Pray_Work_Relax

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *