Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge irasaba abanyarwanda kwima amatwi abavuga ko uRwanda nta mahoro rufite

Mu gihe uRwanda rwitegura kwifatanya n’ibindi bihugu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro wizihizwa ku itariki 21/09 buri mwaka;Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge irasaba abanyarwanda kwima amatwi bamwe mu bavuga ko uRwanda ntamahoro rufite

Tariki 21 z’ukwa kenda buri mwakaka, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe amahoro.
uRwanda ruritegura kwifatanya n’ibindi bihugu nkuko rukunda kubigenza. Byumwihariko ngo ruzi agaciro k’amahoro hagendewe ku mateka y’uRwanda uko hari igihe kinini rwayabuze .

Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ivuga ko uRwanda rufite amahoro kuburyo bugaragara .
A nubwo bimeze bitya, ku mbuga nkoranyambaga no kubitangazamakuru mpuzamahanga hakunda kumvikana bamwe mu banyarwanda baba hanze bavuga ko nta mahoro uRwanda rufite , Fidele NDAYISABA umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge avuga ko abadashaka kubibona ari akazi kabo, abo ngo ni abashaka kuyobya abantu kandi bo bibereye mu nyungu zabo bwite ahanini zishingiye kuri politiki.

Abanyarwanda baba hanze muri Diaspora ngo siko bose bavuga ko mu Rwanda nta mahoro ahari , ibituma babivuga ngo byareberwa mu buryo bwinshi butandukanye bushingiye ku mateka, kuko buri wese ngo afite impamvu ituma ari hanze ari nayo imutera kutabona ibibonwa na benshi.

Cyakora nanone hari abahuza ibi by’abatabona amahoro ari mu Rwanda nuko bimwe mu bihugu bahungiyemo bagaragaraje ko uRwanda nta kibazo rufite, ibyo bihugu bishobora kubirukana bagasubira iwabo.

Kuba uRwanda rufite amahoro ,abantu ngo bakwiriye gutekereza aho rwavuye n’aho rugeze, bimwe mu bishimangira amahoro byakekwaga ko adashobora no kuzagaruka, ni ukuba hari aho rugeze muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, ikigero ubu kiri hejuru ya 94%.

Kubwa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ngo abatabibona ni abagifite ingengabitekerezo ya jenoside ,ariko nabo ibyo birirwa bavuga ngo ntibizabura kubagiraho ingaruka kuko n’aho baba mu bihugu bitita guhana abakoze jenoside n’abafite ingengabitekerezo yayo ,ngo igihe cyose bajya mu bihugu biyihana bahita batabwa muri yombi bakabiryozwa ,bivuze ko ibyo bavuga ngo ari ibyo kubazingira mu bihugu babamo.

dasubika

About dasubika

Pray_Work_Relax

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *