Inkomoko y’ ubuhivu n’amarangi yifashishwa mu gukora uduseke n’imitako

Agaseke ni kamwe mu dukorwa n’itsinda ry’abagore bo mu karere ka Kayonza,kimwe n’indi mitako ikorwa n’aba bagore iragaragaramo umwimerere no kugaragara mu ishusho yihariye iranga umuco nyarwanda.

Nyamara Bimwe mu bikoresho bikoreshwa mu gukora utu duseke n’iyindi mitako biva muri Kenya cyangwa mu bugande,urugero rw’ibyo bikoresho n’ubuhivu n’amarangi yihariye atuma ibyo bikoresho birushahokuba byiza.

Ubwiza bw’iyi mitako ya Kinyarwanda ntabwo bwigonderwa na buri wese n’ikimenyimenyi abaguzi bayo baza ku isonga ni abanyamahanga, intandaro yo guhenda kw’iyi mitako n’utu duseke n’uko abayikora bavuga ko bahendwa cyane na bimwe mu bikoresho byibanze byiganjemo ibituruka mu mahanga.

Icyifuzo cy’abakora iyi mitako n’uko bakoroherezwa mu kubona ibikoresho by’ibanze, ibi ngo bigakorwa nibura bagabanyirizwa imisoro by’umwihariko ku bikoresho by’ibanze bituruka hanze y’igihugu.

Ikifuzo cy’aba bagore gishobora kugira ishingiro kuko kuri ubu inganda zikora imyenda mu Rwanda zoroherezwa ku misoro iyo zinjiza ibikoresho by’ibanze zizakenera mu gukora iyo myenda.

Inzego zireberera ubucuruzi mu Rwanda zivuga ko gahunda yo kugabanya imisoro ku bikoresho by’ibanze izakomeza kwitabwaho nk’uburyo bwo kuganya igiciro cy’ibikoresho bigera ku isoko bihenze kubera ababikora nabo baba bahenzwe n’ibikoresho by’ibanze.

dasubika

About dasubika

Pray_Work_Relax

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *