Inama z’ubukwe ngo zahinduye isura ubu ni izo gukusanya amafaranga

Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco iratanga inama yo gusubiza inama z’ubukwe mu muryango aho kuzigira izisa n’izigamije gukusanya amafaranga yo gukoresha mu bukwe.

Kwirarira nibyo biza ku isonga iyo uganiriye na benshi ku ntandaro yo kuba bamwe bategura ubukwe badafitiye ubushobozi.
Bamwe mu baganiriye na Royal tv bavuga ko inama z’ubukwe z’ubu zisigaye ziterana mu rwego rwo gushakamo amafaranga abazitabira.

Abitabira inama z’ubukwe zitandukanye bavuga ko batungurwa cyane no kujya mu nama ugasanga umusore ari gutegura ubukwe bwa miliyoni 6 kandi amikoro ye aciriritse cyane. Ibi ngo babibona nko kwimanika.

Inteko y’ururimi n’umuco nayo ivuga ko abenshi basigaye batinya kwitabira izi nama z’ubukwe kuko ngo ziba zigamije gukusanya amafaranga dore ko usanga umuntu ayitumiramo n’abantu atanazi.

Nubwo ariko abenshi batumira abantu mu nama z’ubukwe bashaka kubakuramo amafaranga, ngo hari abandi batinya kugaragaza ko nta mafaranga bitewe n’uburyo abantu babafata ugasanga bagiye kuguza amafaranga nyuma bakagerwaho n’ingaruka ngo rimwe na rimwe zivamo no gusenya ingo biturutse kuri uko kwirarira.

Ibi bisa n’ibiha akazi kagaragara nkaho atari gato Inteko nyarwanda n’izindi nzego zifite umuco mu nshingano kugira ngo ibi bifatwa nk’ibibazo cyane cyane ku rubyiruko bikemuke.

dasubika

About dasubika

Pray_Work_Relax

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *