Impamvu bamwe mu bacuruzi b’imirama bafata umwanya wabo bakayihinga

Bamwe mu bacuruzi b’imirama ivamo imboga baravuga ko bafata umwanya wabo bagahinga iyi mirama mu turima tw’ikitegererezo kugirango uje kugura umurama awugure yabonye n’imbuto ivamo uko yera ibi ngobibafasha gutuma ntawe ugira urwitwazo iyo ananiwe kwita ku mbuto yatwaye ,ariko aba bacuruzi b’iirama bagira inama abahinzi yo guhinga bafite intego y’amasoko manini

Umurama uvamo imboga ubusanzwe uba ari akantu gato cyane bafashe mu ntoki ariko iyo bawuteye basarura byinshi birenze mu ntoki HABAMENSHI JMV umuagronome agakora no mu kigo gicuruza iyi mirama kizwi nka Sozo , avuga ko bafata umwanya wabo bagahinga ngo si uko ahanini baba bagambiriye gusarura ahubwo ngo baba bagirango bereke uje kugura umusaruro uturuka ku murama yifuza ,ibi ngo birafasha kuko iyo umuhinzi awujyanye aba asabwa imbaraga zo kuwitaho gusa kuko aba yizeye neza ko uzera.

Inama abahinzi b’imboga bagirwa n’uyu mu agronome ubifitemo uburambe ngo ni uko bagomba kurenga guhingira udusoko duto cyane ibi ngo birahendesha kuko usanga mu isoko riciriritse hari abatinya kugura umusaruro mwinshi kandi mwiza mu gihe nanone abashaka byinshi babuze ubibaha ngo hari ingero nyinshi z’abahinze byinshi bakabona isoko mu gihe uwahinze duke yaribuze ibintu bisa n’ibigoye kubyumva.

Ikindi abahinzi ngo bagomba kwikuramo ni ukuvuga ko imbuto ihenze , iki ni ikibazo gikunda kugaragazwa n’abahinzi ariko kubw’uyu mu agronome ngo nta muhinzi ukwiriye kuvuga ko imbuto ihenze mu gihe itanga umusaruro.

Ubuhinzi bw’imboga bukangurirwa abaturage inzego z’ubuzima zivuga ko bishobora kugabanya ikibazo cy’imirire mibi nk’ikibangamiye iterambere yewe hari na gahunda ya leta y’uturima tw’igikoni usanga twiganjemo imboga, nyamara izi mboga zikenewe mu ngeri zose abaturage ntibaranihaza ngo babone no gusagurira isoko bisaba imbaraga nyinshi mu kubyitabira kuko abamaze kuzihinga ku bwinshi nabo bavuga ko batigeze babura isoko ,bivuze ko imboga zishyizwemo imbaraga nk’ibindi bihingwa hari byinshi zakemura cyane ko zidasaba ubutaka bunini cyane .

dasubika

About dasubika

Pray_Work_Relax

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *