Ikoranabuhanga riri gushyirwa mu majwi mu gutera ubushomeri

Mu gihe ikoranabuhanga ritera imbere kandi rikagirira akamaro benshi mu nzego zitandukanye, hari abavuga ko uko ryiyongera hari n’umubare munini w’abantu rigira abashomeri bitewe nuko akazi bakoraga gasigara gakorwa n’ikoranabuhanga.

Iyo utembereye mu mujyi wa Kigali ubona hirya no hino ahatangirwa serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga rimaze no kwiganza mu mirimo myinshi itandukanye.
Hari abashimangira ko ikoranabuhanga ryabafashije muri byinshi.

Nubwo ariko ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukemura ibibazo byinshi no koroshya serivisi zitandukanye, hari abavuga ko uko ritera imbere hari umubare munini w’abantu rigira abashomeri.

Bamwe mu bakoraga imirimo yasubiye inyuma kubera ikoranabuhanga harimo abafite inzu zicururizwamo internet zizwi nka cyber ndetse n’abacuruza umuriro, basaba leta ko yakongera serivisi zihatangirwa kugira ngo hakomeze haboneke abaguzi.

Gusa nubwo benshi bagaragaza izi mbogamizi zirimo n’ubushomeri baterwa n’iterambere ry’ikoranabuhanga, bagenzi babo bo bemeza ko ikoranabuhanga ari ingenzi cyane mu iterambere ry’igihugu kandi bitaba byoroshye ko abantu bahita bamenyera impinduka.

Mu mwaka w’2015, u Rwanda rwabaye urwa mbere ku isi mu guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nzego zose mu cyegeranyo cyakozwe na World Economic Forum mu bihugu 143 byo hirya no hino ku isi, aho rwagize amanota 6.2 kuri 7, gusa abaturage basaba inzego zibishinzwe ko bajya bagenzura imwe mu mirimo idindizwa n’iri koranabuhanga kugira ngo hatagira abantu basigara inyuma.

dasubika

About dasubika

Pray_Work_Relax

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *