Amatungo magufi, kimwe mu bishobora guhembura umuturage kandi bitamusabye imbaraga nyinshi

Abasobanukiwe iby’ubworozi bavuga ko umuntu ashobora korora amatungo magufi bitewe n’ubushobozi afite akazagera kuri byinshi kuko ahanini ayo matungo usanga atarushya ,ngo yororerwa ku butaka buto kandi agatanga umusaruro vuba

Birorinkindi Olivier ni umunyeshuri , umuveterinaire ariko ni n’umworozi by’umwihariko w’amatungo magufi nk’inkwavu n’inkoko , aradutembereza mu biraro atwereka ubwoko bw’inkwavu ndetse n’inkoko bitanga umusaruro mwiza ,avuga ko inkwavu zitanga umusaruro vuba kuko rubyara gatanu mu mwaka ,rugahaka ukwezi rukonsa ukundi ni aha ahera avuga ko urukwavu rwahembura umuntu.

Ugendeye kuri aya makuru , wakumva neza ko urukwavu rushobora kukugeza no kunka mu gihe arirwo ubushobozi bwawe bwagarukiragaho ,rushobora kubaho hagati y’umwaka n’umwaka n’igice ,ku mezi atanu ruba rwatangiye kubyara ,rubyara abana 12 ingunga imwe rwabyara bake bakaba 6 izi zose ni ingero uyu muveterinaire aheraho yemeza akamaro karwo mu guhembura umuturage vuba.

Uretse urukwavu muri rusange ngo amatungo magufi atanga umusaruro mu gihe gito atashoweho imbaraga nyinshi kandi ugereranyije n’andi; uyu muworozi w’umuveterinaire atanga urugero no ku nkoko bafite zishobora gutanga amagi 250 ku mwaka ku nkoko imwe , kandi ishobora no kuyarenza kuko hari igihe itera 2 ku munsi ,ngo birashoboka kandi ko ushobora korora inkoko ukazibangikanya n’inkwavu mu kibanza gito waba ufite kuko inkoko wazororera hejuru y’inkwavu.

Ukurikije ibisobanuro bitangwa n’uyu mworozi unasobanukiwe iby’ubworozi kuko ari umuveterinare, ugakora n’imibare ufatiye ku rukwavu rumwe rushobora kubyara inkwavu 60 mu mwaka, bivuze ko naho wagurisha ku mafaranga ibihumbi 3000 urukwavu rumwe rwaba ruguhaye ibihumbi 180000 ku mwaka , naho inkoko itera amagi 250 ku mwaka yaguha amafaranga ibihumbi 25000 ubaze amagi gusa udashyizemo inkoko zayavamo .

Niba inkoko ishobora kororerwa hejuru y’urukwavu mu butaka buto , Ibi byombi bikaguha ibihumbi bisaga Magana abiri 200000 ku mwaka zibaye nk’icumi wabona agera hafi kuri miliyoni 2.5 .
Ugendeye kuri ibi wasanga burya umuntu ashyize imbaraga mu bworozi yatera imbere atitaye ku butaka buto yaba afite.

dasubika

About dasubika

Pray_Work_Relax

One comment on “Amatungo magufi, kimwe mu bishobora guhembura umuturage kandi bitamusabye imbaraga nyinshi

  1. Jean-Marie Mbonyintwali says:

    Muraho neza,
    Inkuri nk’izi ndazikunda cyane, zafasha abaturage kugira aho bava n’aho bigeza badategereje gutunga ibya mirenge. Uwashaka gusura uyu BIRORINKINDI Olivier mwamubonera contacts ze phone na emails. Ndashaka kumwigiraho rwose ndebe nyuma y’umwaka aho nzaba ngeze.

    Ndabashimiye ku by’uyu murongo mwiza wo gucukumbura amakuru afite uruhare mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

    Jean-Marie

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *