Abasore baravuga ko muri iki gihe bitacyoroshye gushinga urugo

Mu gihe ubusanzwe bimenyerewe ko mu muco nyarwanda, umusore cyangwa se umukobwa iyo ageze mu myaka y’ubukure asabwa kuva iwabo agashinga urwe rugo, hari bamwe mu basore basanga muri iki gihe bitacyoroshye kuba umusore yashinga urugo.

Nk’uko bimenyerewe mu muco nyarwanda, umusore umaze gukura aba agomba kubaka urugo rwe. Iki cyiciro cy’ubuzima iyo akigezemo ni bwo abagize umuryango nyarwanda bamwita umugabo.

Bamwe mu baganiriye na Royal Tv, bavugako muri iki gihe basigaye bamara igihe kinini batarabona akazi banakabona bagatangira gukemura ibibazo bya barumuna babo, cyangwa se ibyabo bwite. Ibintu bituma bitaborohera gushinga ingo zabo.

Bamwe muri aba basore bavuga ko umusore aba akwiye gushing urugo, afite byibuze nk’amafaranga agera kuri miliyoni imwe y’amanyarwanda, cyangwa se afite inzu ye.

Usibye kuba aba basore bagaragazako ikibazo cy’ubukene gituma batubaka ingo, banavugako muri iki gihe gukwa umukobwa bigoranye cyane.

Nk’uko babitangarije Royal Tv , ngo ubu inkwano yahinduye isura cyane, Hari ubwo ababyeyi b’umukobwa bategeka umusore gukwa amafaranga kuri ubu abarirwa hagati y’ibihumbi magana atanu na miliyoni.

Bitwaje ko ngo usanga hari ababyeyi b’umukobwa bavuga ko umwana wabo yabaruhije kumurera. Ibintu bavuga ko nabyo bigira uruhare mu gutuma batinya kuba bashinga ingo zabo.

dasubika

About dasubika

Pray_Work_Relax

2 comments on «Abasore baravuga ko muri iki gihe bitacyoroshye gushinga urugo»

  1. Mugwaneza Joseph says:

    Inkwano rwose bayigize ikiguzi birakaze nanjye ndi umusore nubatse inzu imfite agaciro ka miliyoni icyenda pe kuburyo mubushobozi sigaranye budahambaye.

    ariko umukobwa dukundana ntakazi agira ariko twaganiriye ku nkwano arambwira ngo musi ya 700000 ngo iwabo ntacyo twavugana kdi ko nawe atabyemera atabonetse ngo ningende nyashake abanze agwire.

    kandi njye shaka ku rushinga. mu ngire inama cg mu muzer n’umfite gahunda
    my phone number ; 0788364822/ 0783872170

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *