Abanyarwanda ntibarumva neza akamaro ko gusoma no kwandika

Nubwo hakorwa ubukangurambaga mu gukangurira abakiri bato n’abakuru; umuco wo gusoma no kwandika, abanyarwanda batari bake ntibarumva neza akamaro kabyo.
Ibi bitangajwe mu gihe u Rwanda ruri mu cyumweru cyahariwe guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika.

Mu mvugo z’abatari bake hano mu Rwanda, yaba urubyiruko ndetse n’abakuze, humvikana benshi bashimangira ko umuco wo gusoma no kwandika utaritabirwa cyane.
Gusa ariko iyo uganiriye n’abataragize amahirwe yo kubimenya usanga bibababaza ndetse batumva ukuntu ababizi batabibyaza umusaruro nkuko bikwiye.

Bamwe mu rubyiruko nabo bashimangira ko umuco wo gusoma koko ukiri hasi kandi ko n’umwanya bagasomye ibibagirira akamaro bawuta basoma ibidafite umumaro.

Ku rundi ruhande ariko nubwo uyu muco ukiri hasi, ngo hari ikizere ko uzagenda utera imbere kuko uko iminsi igenda ishira abantu bagenda babyumva.

Ku ruhande rw’inteko y’ururimi n’umuco nabo bemeza ko koko umuco wo gusoma no kwandika ukiri hasi, ibi ngo binabangamira umuco muri rusange kuko ibyinshi biwuranga biba biri mu bitabo.

Ibi byagarutsweho mu gihe turi mu cyumweru cyahariwe guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika, ku nsanganyamatsiko igira iti: ” Ubushobozi buva mu gusoma no kwandika “.
Nubwo ariko uyu muco ukiri hasi abenshi bahuriza ku kuba uzakomeza kugenda utera imbere binyuze mu kangurambaga ndetse n’uburyo bworoshye bwo kubona no gusoma amakuru bugenda busakara.

dasubika

About dasubika

Pray_Work_Relax

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *